Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 2

Rebeka yifuzaga gushimisha Yehova

Rebeka yifuzaga gushimisha Yehova

Rebeka yari umugore wakundaga Yehova. Umugabo we yitwaga Isaka. Na we yakundaga Yehova. Rebeka na Isaka bahuye bate? Rebeka yagaragaje ate ko yifuzaga gushimisha Yehova? Reka twige byinshi ku bimwerekeyeho.

Ababyeyi ba Isaka bitwaga Aburahamu na Sara. Bari batuye mu gihugu cya Kanani, kandi abantu baho ntibasengaga Yehova. Ariko Aburahamu yifuzaga ko umuhungu we ashaka umugore usenga Yehova. Ni yo mpamvu yatumye umugaragu we, ushobora kuba ari Eliyezeri, ngo ajye gushakira Isaka umugore i Harani, aho bene wabo ba Aburahamu bari batuye.

Rebeka yari yiteguye gukorana umwete kugira ngo avomere ingamiya

Eliyezeri yajyanye n’abandi bagaragu ba Aburahamu. Rwari urugendo rurerure. Bajyanye ingamiya icumi zikoreye ibyokurya n’impano. None se Eliyezeri yari kubwirwa n’iki umugore yari gutoranyiriza Isaka? Eliyezeri n’abandi bagaragu bageze i Harani, bahagaze ku iriba kuko Eliyezeri yari azi ko abantu batari gutinda kuza kuvoma. Yasenze Yehova, aramubwira ati ‘umukobwa ndi busabe amazi, akayampa kandi akayaha n’ingamiya zanjye ndamenya ko ari we watoranyije.’

Hanyuma Rebeka yaje ku iriba. Bibiliya ivuga ko yari mwiza cyane. Eliyezeri yamusabye amazi yo kunywa maze Rebeka aravuga ati ‘nta kibazo. Ndaguha amazi kandi ndavomera n’ingamiya zawe.’ Bitekerezeho nawe! Ingamiya zifite inyota zinywa amazi menshi cyane. Ubwo rero, Rebeka yagombaga kujya kuvoma ku iriba incuro nyinshi. Ese urabona ukuntu kuri iyo foto akorana umwete?— Eliyezeri yatangajwe cyane n’ukuntu Yehova yashubije isengesho rye.

Eliyezeri yahaye Rebeka impano nyinshi nziza cyane. Rebeka yatumiye Eliyezeri n’abandi bagaragu bari kumwe ngo baze iwabo. Eliyezeri yabasobanuriye impamvu Aburahamu yari yamutumye muri icyo gihugu n’ukuntu Yehova yari yashubije isengesho rye. Abagize umuryango wa Rebeka bishimiye ko ajya gushyingiranwa na Isaka.

Rebeka yajyanye na Eliyezeri i Kanani maze ashyingiranwa na Isaka

Ese utekereza ko Rebeka yifuzaga gushyingiranwa na Isaka?— Rebeka yari azi ko Yehova ari we wari wohereje Eliyezeri muri icyo gihugu. Ni yo mpamvu igihe abagize umuryango wa Rebeka bamubazaga niba yarashakaga kujya i Kanani agashyingiranwa na Isaka, yavuze ati ‘ndabishaka.’ Ako kanya yahise ajyana na Eliyezeri. Bageze i Kanani, yashyingiranywe na Isaka.

Yehova yahaye Rebeka umugisha kubera ko yakoze ibyo Yehova ashaka. Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Yesu yavukiye mu muryango we! Nawe numera nka Rebeka ugashimisha Yehova, azaguha umugisha.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE