Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 19

Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana

Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana

1, 2. (a) Ni irihe hinduka ryabaye mu muryango wa Yozefu? (b) Ni iyihe nkuru mbi Yozefu yagombaga kubwira Mariya?

YOZEFU agize atya afashe imitwaro ayihekesha indogobe. Sa n’umureba ari mu mudugudu wa Betelehemu nijoro akebaguza, agenda akubita iryo tungo ryikorera imitwaro, rishishe kandi rifite imbaraga. Nta gushidikanya ko yatekerezaga ku rugendo rurerure yari agiye gukora. Yari agiye muri Egiputa, aho yari guhura n’abantu atazi, bavuga ururimi atazi kandi bafite imico atamenyereye. Ese umuryango we muto wari gushobora guhangana n’iryo hinduka rikomeye?

2 Nubwo kubwira umugore we yakundaga iyo nkuru mbi bitari bimworoheye, yishyizemo akanyabugabo arabimubwira. Yamubwiye ko umumarayika yamubonekeye mu nzozi maze akamubwira ubutumwa bwari buturutse ku Mana, buvuga ko Umwami Herode yashakaga kubicira umwana, bityo bakaba baragombaga guhita bahunga. (Soma muri Matayo 2:13, 14.) Mariya yari ahangayitse cyane. Bishoboka bite ko umwana we yari kwicwa kandi azira ubusa? Nubwo Mariya na Yozefu batashoboraga kubyiyumvisha, biringiye Yehova maze bitegura kugenda.

3. Sobanura uko urugendo Yozefu n’umuryango we bakoze bava i Betelehemu rwari rumeze. (Reba n’ifoto.)

3 Igihe abaturage b’i Betelehemu bari basinziriye batazi ibyari bigiye kuba, Yozefu, Mariya na Yesu bavuye muri uwo mudugudu nijoro. Uko bagendaga berekeza mu majyepfo Yozefu abarangaje imbere, maze izuba rigatangira kurasira iburasirazuba, ashobora kuba yaribazaga uko byari kubagendekera. None se uwo mubaji woroheje yari kurinda ate umuryango we uwo mutegetsi ukomeye? Ese yari kuzabona ibitunga umuryango we? Ese yari gushobora kwihangana, agasohoza neza inshingano iremereye yari yahawe na Yehova Imana yo kwita kuri uwo mwana wihariye no kumurera? Yozefu yari ahanganye n’ibibazo by’ingorabahizi. Mu gihe turi bube dusuzuma uko yahanganye na buri kibazo, turi bwibonere impamvu ababyeyi b’abagabo bo muri iki gihe, ndetse natwe twese, twagombye kwigana ukwizera kwa Yozefu.

Yozefu yarinze umuryango we

4, 5. (a) Ni mu buhe buryo ubuzima bwa Yozefu bwahindutse? (b) Umumarayika yafashije ate Yozefu gusohoza inshingano itoroshye?

4 Amezi runaka mbere yaho, ubwo Yozefu yari mu mugi yavukagamo wa Nazareti, ubuzima bwe bwagize butya burahinduka, igihe yari amaze kwemeranya n’umukobwa wa Heli ko bari kuzabana. Yozefu yari azi ko Mariya yari umukobwa w’umutima kandi wizerwa. Reka rero azumve ngo aratwite! Yahise yigira inama yo gutana na we mu ibanga, kugira ngo atazamuteza rubanda. * Ariko umumarayika yahise amubonekera mu nzozi, maze amusobanurira ko inda Mariya yari atwite, yayitwise binyuze ku mwuka wera wa Yehova. Uwo mumarayika yongeyeho ko umwana w’umuhungu yari atwite, yari “kuzakiza ubwoko bwe ibyaha byabwo.” Hanyuma yahumurije Yozefu agira ati “ntutinye kuzana Mariya umugore wawe mu rugo.”​—Mat 1:18-21.

5 Kubera ko Yozefu yari umukiranutsi kandi yumvira, yahise abigenza uko abibwiwe. Yiyemeje gusohoza inshingano iremereye cyane yo kurera no kwita kuri uwo mwana utari uwe, ariko wakundwaga n’Imana cyane. Nyuma yaho, Yozefu yumviye itegeko ry’umwami maze we n’umugore we wari utwite bajya i Betelehemu kwibaruza. Aho ni ho uwo mwana yavukiye.

6-8. (a) Ni ibihe bintu byabaye bigatuma ubuzima bwa Yozefu n’umuryango we bwongera guhinduka? (b) Ni iki kigaragaza ko Satani ari we wohereje inyenyeri? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

6 Yozefu ntiyashubije abagize umuryango we i Nazareti. Ahubwo bagumye mu mugi wa Betelehemu, uri ku birometero bike uvuye i Yerusalemu. Nubwo bari abakene, Yozefu yakoraga uko ashoboye kugira ngo babone ikibatunga kandi bagire ubuzima bwiza. Mu gihe gito, batangiye kuba mu nzu iciriritse. Hanyuma, igihe Yesu yari amaze gukura atakiri uruhinja, akaba yari afite nk’umwaka urenga, ubuzima bwabo bwagize butya bwongera guhinduka mu buryo butunguranye.

7 Haje abantu baragurishaga inyenyeri bari baturutse mu Burasirazuba, bakaba bashobora kuba bari baturutse iyo kure i Babuloni. Baje bakurikiye inyenyeri ibageza mu rugo rwa Yozefu na Mariya, kandi bashakaga kubona umwana wari kuzaba umwami w’Abayahudi. Abo bantu bari bafite ikinyabupfura.

8 Abo bantu baragurishaga inyenyeri, baba bari babizi cyangwa batabizi, bashyize ubuzima bw’uwo mwana mu kaga gakomeye. Aho kugira ngo iyo nyenyeri bari babonye ihite ibayobora i Betelehemu, yabanje kubajyana i Yerusalemu. * Bahageze, babwiye umwami mubi Herode ko bifuzaga kureba umwana wari kuzaba umwami w’Abayahudi. Herode ngo abyumve, agira ishyari maze azabiranywa n’uburakari.

9-11. (a) Ni iki kigaragaza ko hari uwarushaga imbaraga Herode na Satani? (b) Urugendo rwo kujya muri Egiputa rutandukaniye he n’uruvugwa mu nkuru zitahumetswe?

9 Igishimishije ni uko hari uwarushaga imbaraga Herode na Satani. Mu buhe buryo? Igihe abo bashyitsi bageraga ku nzu Yesu yarimo bagasanga ari kumwe na nyina, babahaye impano kandi ntibagira icyo babasaba. Yozefu na Mariya bagomba kuba batariyumvishaga ukuntu batunga ibintu by’agaciro kenshi, birimo “zahabu n’ububani n’ishangi.” Abo bantu baragurishaga inyenyeri bifuzaga kugaruka bakabwira Umwami Herode aho bari babonye umwana. Ariko Yehova yarahagobotse ababonekera mu nzozi, maze abategeka gusubira iwabo banyuze indi nzira.​Soma muri Matayo 2:1-12.

10 Hashize igihe gito ba bantu baragurishaga inyenyeri bagiye, umumarayika wa Yehova yaburiye Yozefu ati “haguruka ufate umwana na nyina muhungire muri Egiputa, mugumeyo kugeza igihe nzababwirira, kuko Herode agiye gushakisha uwo mwana ngo amwice” (Mat 2:13). Ku bw’ibyo, Yozefu yahise yumvira nk’uko twabibonye tugitangira. Kubera ko yumvaga ko umutekano w’umwana we ari wo w’ingenzi kurusha ibindi, yahise ajyana umuryango we muri Egiputa. Icyo gihe bari bafite umutungo uhagije washoboraga kubafasha mu rugendo bari bagiyemo, kuko ba bapagani baragurishaga inyenyeri bari babasigiye impano zihenze cyane.

Yozefu yiyemeje kurinda umwana we kandi abikora atizigamye

11 Nyuma yaho, hari abantu banditse inkuru zitahumetswe kandi z’impimbano zivuga iby’urwo rugendo rwo muri Egiputa, ariko bashyiramo umunyu. Urugero, bavuze ko Yesu wari ukiri umwana yakoze ibitangaza urwo rugendo rukaba rugufi, agatuma amabandi atabagirira nabi, kandi agatuma imikindo yigonda kugira ngo nyina ashobore kuyisoromaho imbuto. * Ariko mu by’ukuri, urwo rugendo rwari rurerure, rugoye kandi bagendaga ahantu batazi.

Yozefu yahoraga yiteguye kugira ibyo yigomwa kugira ngo yite ku muryango we

12. Ni irihe somo ababyeyi barerera abana babo muri iyi si mbi bashobora gukura kuri Yozefu?

12 Hari byinshi ababyeyi bakwigira kuri Yozefu. Yahoraga yiteguye kureka akazi ke no kugira ibyo yigomwa kugira ngo arinde umuryango we akaga. Uko bigaragara, yumvaga ko Yehova ari we wari waramuhaye inshingano yera yo kwita ku muryango we. Ababyeyi bo muri iki gihe barerera abana babo muri iyi si mbi, irimo ibintu bibi bishobora gushyira ubuzima bw’abakiri bato mu kaga, bikabangiza cyangwa bikabarimbuza. Ababyeyi biyemeza kwigana Yozefu, baba abagabo cyangwa abagore, bagakora uko bashoboye kugira ngo barinde abana babo ibintu nk’ibyo, ni abo gushimirwa rwose!

Yozefu yatungaga umuryango we

13, 14. Kuki Yozefu na Mariya barereye abana babo i Nazareti?

13 Birashoboka ko uwo muryango utatinze muri Egiputa, kuko nyuma y’igihe gito umumarayika yabwiye Yozefu ko Herode yapfuye. Yozefu yahise agarura umuryango we mu gihugu cyabo. Hari ubuhanuzi bwa kera bwari bwaravuze ko Yehova yari kuzahamagara umwana we ‘akava muri Egiputa’ (Mat 2:15). Yozefu yagize uruhare mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi. Ariko se ni he yari kwerekeza umuryango we?

14 Yozefu yagiraga amakenga. Yarebye kure ntiyitegeza Arikelayo wari warasimbuye Herode, kuko na we yari umugome kandi akaba umwicanyi. Yozefu ayobowe n’Imana, yajyanye umuryango we mu majyaruguru, awutuza mu mugi yavukiyemo wa Nazareti ho muri Galilaya, kure cyane ya Yerusalemu n’abagambanyi bayo. Aho ni ho we na Mariya barereye abana babo.​Soma muri Matayo 2:19-23.

15, 16. Yozefu yakoraga akahe kazi, kandi se ni ibihe bikoresho yakoreshaga?

15 Nubwo babagaho mu buzima bworoheje, nabwo ntibyari biboroheye. Bibiliya ivuga ko Yozefu yari umubaji, iryo zina rikaba ryerekeza ku muntu ukora imirimo yose ifitanye isano no gutunganya imbaho, urugero nko gutema ibiti, kubyikorera, kubitunganya bikubakishwa amazu, bigakorwamo amato, ibiraro bito, amasharete, inziga z’amagare, imigogo n’ibikoresho byose by’ubuhinzi n’ubworozi (Mat 13:55). Kari akazi kagoye kandi gasaba imbaraga. Umubaji wo mu bihe bya Bibiliya yakundaga gukorera imbere y’inzu ye cyangwa mu ibarizo ryo hafi aho.

16 Yozefu yakoreshaga ibikoresho bitandukanye, bimwe akaba ashobora kuba yari yarabisigiwe na se. Bimwe muri ibyo bikoresho ni inguni, itimasi, igikoresho gica imirongo, ishoka, urukero, imbazo, inyundo isanzwe n’inyundo y’igiti, itindo, mutobozi n’amoko atandukanye y’ubujeni. Ashobora no kuba yari afite imisumari nubwo yahendaga cyane.

17, 18. (a) Ni iki Yesu yigiye kuri Yozefu? (b) Kuki Yozefu yagombaga gukora atikoresheje?

17 Sa n’ureba Yesu akiri umwana muto, yitegereza uwo mubyeyi wamureze ari mu kazi. Yitegerezaga yitonze buri kintu cyose Yozefu yakoraga, kandi nta gushidikanya ko yatangazwaga n’ukuntu uwo mubyeyi yari afite ibigango n’imirya, kandi agatangazwa n’ubwenge n’ubuhanga yakoranaga. Birashoboka ko Yozefu yatangiye kwereka uwo muhungu we uko bakora imirimo imwe n’imwe yoroheje, urugero nko gusena urubaho akoresheje uruhu rw’ifi rwumye. Ashobora kuba yareretse Yesu amoko atandukanye y’imbaho, urugero nk’iz’igiti cyo mu bwoko bw’umutini, iz’igiti cy’umwelayo cyangwa iz’ikindi giti cy’inganzamarumbo.

Yozefu yigishije umuhungu we kubaza

18 Yesu yaje no gusobanukirwa ko ibyo biganza bikomeye Yozefu yakoreshaga atema ibiti, abikata akanabiteranya, ari na byo yakoreshaga amukuyakuya, we na nyina na bene nyina, kandi akabahumuriza. Umuryango wa Yozefu na Mariya waje kwaguka, maze bagira abana nibura batandatu, utabariyemo Yesu (Mat 13:55, 56). Yozefu yagombaga gukora atikoresheje kugira ngo yite ku bagize umuryango we bose kandi abatunge.

Yozefu yari asobanukiwe ko kwita ku byo umuryango we wabaga ukeneye mu buryo bw’umwuka, ari byo byagombaga kuza mu mwanya wa mbere

19. Yozefu yitaga ate ku byo umuryango we wabaga ukeneye mu buryo bw’umwuka?

19 Icyakora, Yozefu yari asobanukiwe ko kwita ku byo umuryango we wabaga ukeneye mu buryo bw’umwuka, ari byo byagombaga kuza mu mwanya wa mbere. Ku bw’ibyo, yamaraga igihe yigisha abana be ibyerekeye Yehova Imana n’amategeko ye. We na Mariya babajyanaga mu isinagogi y’iwabo buri gihe, aho basomeraga Amategeko bakanayasobanura. Birashoboka ko Yesu yavagayo yibaza ibibazo byinshi, kandi Yozefu yihatiraga kumara uwo mwana inzara yo mu buryo bw’umwuka yari afite. Nanone Yozefu yajyanaga abagize umuryango we mu minsi mikuru yo mu rwego rw’idini yaberaga i Yerusalemu. Iyo Yozefu yabaga abajyanye kwizihiza Pasika ya buri mwaka, bashobora kuba barakoraga urugendo rw’ibirometero hafi 120 mu gihe cy’ibyumweru bibiri, barangiza bakagaruka.

Yozefu yajyanaga umuryango we mu rusengero rw’i Yerusalemu

20. Abatware b’imiryango bigana bate urugero Yozefu yabasigiye?

20 Abatware b’imiryango na bo bigana urugero rwa Yozefu. Bitangira abana babo, bakabatoza mbere na mbere kugirana imishyikirano myiza n’Imana, naho ibindi byose, hakubiyemo n’ibyo bakenera mu buryo bw’umubiri, bikaza nyuma. Bakora uko bashoboye kugira ngo bayobore gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi bajyane abana babo mu materaniro no mu makoraniro. Kimwe na Yozefu, bazi ko nta kindi kintu bakorera abana babo kiruta icyo.

‘Bataye umutwe bamushakisha’

21. Yozefu n’umuryango we babonaga bate igihe cya Pasika, kandi se ni ryari Yozefu na Mariya bamenye ko batari kumwe na Yesu?

21 Igihe Yesu yari afite imyaka 12, Yozefu yajyanye abagize umuryango we i Yerusalemu nk’uko byari bisanzwe. Hari mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, kandi muri icyo gihe cy’itumba abagize imiryango bafatanyaga urugendo ari benshi, bagenda banyura ku dusozi twabaga dutohagiye. Uko bagendaga begera udusozi tugaragara neza twari hafi ya Yerusalemu, abenshi muri bo baririmbaga zaburi zizwi cyane z’amazamuka (Zab 120–134). Uwo mugi ushobora kuba warimo abantu babarirwa mu bihumbi amagana. Uwo munsi mukuru urangiye, abagize imiryango n’amatungo yabo bashyize nzira basubira iwabo. Birashoboka ko Yozefu na Mariya bari muri rwinshi, bityo bakumva ko Yesu yari kumwe n’abandi bantu, wenda nka bene wabo. Bamaze gukora urugendo rw’umunsi wose bava i Yerusalemu, ni bwo babuze Yesu maze barahangayika cyane.​—Luka 2:41-44.

22, 23. Yozefu na Mariya bakoze iki bamaze kubura umuhungu wabo, kandi se ni iki Mariya yamubwiye bamaze kumubona?

22 Babaye nk’abataye umutwe maze basubira i Yerusalemu bagenda bashakisha Yesu inzira yose. Ngaho sa n’ubareba bagenda mu mihanda yo muri uwo mugi wari washizemo abantu kandi batawumenyereye, bagenda bahamagara Yesu. Uwo mwana w’umuhungu yari he? Ese igihe Yozefu yari amaze iminsi itatu amushakisha, ntiyaba yaratekereje ko yananiwe gusohoza neza inshingano yera yari yarahawe na Yehova? Amaherezo bagiye kumushakira mu rusengero. Bamushakishirije hose muri urwo rusengero, baza kugera mu cyumba cyari giteraniyemo abantu benshi b’abahanga mu by’Amategeko, basanga Yesu yicaye hagati yabo. Tekereza ukuntu Yozefu na Mariya biruhukije bakimara kumubona!​—Luka 2:45, 46.

23 Yesu yari ateze amatwi abo bagabo b’abahanga, ari na ko ababaza ibibazo ashishikaye. Abo bagabo bari batangajwe n’ubwenge bw’uwo mwana, n’ibisubizo yatangaga. Icyakora, Mariya na Yozefu bo bari bumiwe. Bibiliya ntivuga niba hari icyo Yozefu yavuze. Ariko Mariya yavuze amagambo agaragaza neza uko bombi bumvaga bameze. Yabwiye Yesu ati “mwana wa, kuki watugenje utya? Dore jye na so twataye umutwe tugushakisha.”​—Luka 2:47, 48.

24. Bibiliya igaragaza ite inshingano z’ababyeyi?

24 Nguko uko Ijambo ry’Imana rigaragaza mu magambo make kandi asobanutse inshingano z’ababyeyi. Kuzisohoza bishobora kugorana, ndetse n’igihe umwana yaba atunganye. Kurerera abana muri iyi si mbi bishobora ‘gutesha umutwe.’ Ariko ababyeyi bashobora guhumurizwa no kumenya ko Bibiliya na yo igaragaza ko iyo nshingano itoroshye.

25, 26. Yesu yashubije ate ababyeyi be, kandi se Yozefu yumvise ameze ate amaze kumva ayo magambo?

25 Igishimishije ni uko aho hantu basanze Yesu, ari ho honyine ku isi hatumaga yumva ari hafi ya Se wo mu ijuru Yehova, ashishikajwe no kwiga byinshi uko bishoboka kose. Ni yo mpamvu yashubije ababyeyi be mu magambo yoroheje kandi avuye ku mutima, agira ati “kuki mwagombye kunshakisha? Mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?”​—Luka 2:49.

26 Nta gushidikanya ko Yozefu yakundaga gutekereza kuri ayo magambo, kandi akamutera ishema. N’ubundi kandi, yihatiraga kwigisha uwo mwana yari yararagijwe kugira ngo asobanukirwe ko Yehova Imana ari we se. Nubwo icyo gihe Yesu yari akiri muto, yari asobanukiwe neza icyo “se” w’umuntu ari cyo, bikaba byaratewe ahanini n’imyaka yamaze abana na Yozefu.

27. Niba uri umubyeyi w’umugabo ni iyihe nshingano ihebuje ufite, kandi se kuki wagombye kuzirikana urugero rwa Yozefu?

27 Ese niba uri umubyeyi w’umugabo, waba usobanukiwe inshingano ihebuje ufite yo gufasha abana bawe kwiyumvisha ko se w’abana agomba kurangwa n’urukundo kandi akabarinda? Nanone, niba urera abana b’uwo mwashakanye cyangwa ukaba ufite abandi bana urera batari abawe, ujye wibuka urugero rwa Yozefu, wumve ko buri mwana afite agaciro kandi ko yihariye. Jya ubafasha kwegera Se wo mu ijuru ari we Yehova Imana.​Soma mu Befeso 6:4.

Yakomeje kwihangana ari uwizerwa

28, 29. (a) Amagambo yo muri Luka 2:51, 52 ahishura iki kuri Yozefu? (b) Yozefu yafashije ate umuhungu we gukura agwiza ubwenge?

28 Bibiliya ivuga ibintu bike byaranze imibereho ya Yozefu, ariko birakwiriye ko tubisuzuma twitonze. Ivuga ko Yesu ‘yakomeje kugandukira’ ababyeyi be. Nanone Bibiliya ivuga ko ‘Yesu yakomeje gukura agwiza ubwenge n’imbaraga kandi akundwa n’Imana n’abantu.’ (Soma muri Luka 2:51, 52.) Ni iki ayo magambo ahishura ku birebana na Yozefu? Aduhishurira ibintu byinshi. Aduhishurira ko Yozefu yakomeje kuyobora umuryango we neza, kuko uwo muhungu we wari utunganye yakomeje kubaha ubutware bwa se kandi akomeza kumugandukira.

29 Nanone kandi, Yesu yakomeje gukura agwiza ubwenge. Koko rero, Yozefu yabigizemo uruhare runini. Muri icyo gihe hari umugani Abayahudi bari bamaze igihe kirekire bemera. Uwo mugani uracyariho no muri iki gihe kandi dushobora kuwusoma. Ugaragaza ko abantu babaho mu munezero ari bo baba abanyabwenge nyabo, naho abakora imyuga, urugero nko kubaza, guhinga no gucura bakaba “badashobora guca imanza zitabera, kandi ko udashobora kubasanga aho baca imigani.” Nyuma yaho, Yesu yagaragaje ko uwo mugani nta ho uhuriye n’ukuri. Akiri umwana, yagiye yumva ukuntu se wamureraga wari umubaji woroheje, yamwigishaga neza ibyerekeye “imanza zitabera” za Yehova. Nta gushidikanya ko Yozefu yabikoze incuro nyinshi.

30. Ni uruhe rugero Yozefu yasigiye abatware b’imiryango?

30 Nanone hari gihamya igaragaza ko Yozefu yagize uruhare mu mikurire ya Yesu. Kubera ko Yesu yitaweho akiri umwana, yaje gukura avamo umugabo uhamye kandi ufite amagara mazima. Nanone kandi, Yozefu yamutoje gukorana ubuhanga. Yesu ntiyari azwiho kuba umwana w’umubaji gusa, ahubwo yari n’‘umubaji’ (Mar 6:3). Ibyo bigaragaza ko Yozefu yatoje Yesu neza. Byaba byiza abatware b’imiryango biganye urugero rwa Yozefu, bakita ku bana babo kandi bakabatoza kwibeshaho.

31. (a) Ni iki ibimenyetso bigaragaza ku bihereranye n’iherezo ry’ubuzima bwa Yozefu? (Reba n’ agasanduku.) (b) Ni uruhe rugero Yozefu yadusigiye?

31 Mu nkuru ya Bibiliya ivuga ibihereranye n’umubatizo wa Yesu igihe yari afite imyaka 30, Yozefu ntagaragaramo. Hari ibimenyetso bigaragaza ko Mariya ashobora kuba yari umupfakazi igihe Yesu yatangiraga umurimo we. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Yozefu yapfuye ryari?”) Ariko kandi, Yozefu yadusigiye umurage mwiza. Yatubereye urugero ruhebuje rw’umubyeyi warinze umuryango we, akawutunga kandi akihangana ari uwizerwa kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Byaba byiza buri mubyeyi w’umugabo, buri mutware w’umuryango cyangwa undi Mukristo wese, yiganye ukwizera kwa Yozefu.

^ par. 4 Icyo gihe, iyo abantu babaga bamaze kwiyemeza kuzabana, babonwaga nk’abamaze gushyingiranwa.

^ par. 8 Iyo nyenyeri ntiyari inyenyeri isanzwe kandi ntiyari yoherejwe n’Imana. Uko bigaragara, Satani yakoresheje ikintu cy’indengakamere abantu bashoboraga kubona, ayo akaba ari amwe mu mayeri yakoresheje agira ngo yice Yesu.

^ par. 11 Bibiliya igaragaza neza ko Yesu amaze kubatizwa, ari bwo yakoze igitangaza cya mbere.​—Yoh 2:1-11.