UMUTWE WA 4
Umurimo Yesu yakoreye muri Yudaya
“Musabe cyane Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi.”—Luka 10:2
IBIRIMO
IGICE CYA 66
I Yerusalemu mu Minsi Mikuru y’Ingando
Ni iki cyatumye abari bateze amatwi Yesu batekereza ko yari afite umudayimoni?
IGICE CYA 67
“Nta wundi muntu wigeze avuga nka we”
Abagize urukiko rukuru rw’Abayahudi barwanyije Yesu, ariko umwe yatinyutse kumuvuganira.
IGICE CYA 68
Umwana w’Imana ni “umucyo w’isi”
Yesu yaravuze ati “ukuri ni ko kuzababatura.” Kuzababatura mu biki?
IGICE CYA 69
Ese Aburahamu yari se cyangwa Satani ni we wari se?
Yesu yagaragaje uko wamenya abana nyakuri ba Aburahamu anagaragaza Se uwo ari we.
IGICE CYA 70
Yesu akiza umuntu wavutse atabona
Abigishwa babajije impamvu uwo muntu yavutse atabona. Ese yakoze icyaha? Ese ni ababyeyi be bakoze icyaha? Igihe Yesu yakizaga uwo muntu, abantu babyakiriye mu buryo butandukanye.
IGICE CYA 71
Abafarisayo barwanya umuntu wahoze atabona
Ibitekerezo bihuje n’ubwenge by’umuntu wahoze atabona byarakaje Abafarisayo. Nk’uko ababyeyi be babitinyaga, Abafarisayo bamwirukanye mu isinagogi.
IGICE CYA 72
Yesu yohereza abigishwa 70 kubwiriza
Igihe Yesu yari muri Yudaya, yohereje abigishwa 70, ababwira ko babwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Ni he bari kubwiriza—ese ni mu masinagogi cyangwa ni mu ngo z’abantu?
IGICE CYA 73
Umusamariya mwiza
Yesu yakoresheje ate umugani w’Umusamariya mwiza kugira ngo yigishe isomo ry’ingenzi?
IGICE CYA 74
Amasomo ku bihereranye no kwakira abashyitsi no gusenga
Yesu yari yasuye Mariya na Marita. Ni iki yigishije ku birebana no kwakira abashyitsi? Kandi se ni mu buhe buryo nyuma yaho yigishije abigishwa be ibyo bagomba gusaba mu isengesho?
IGICE CYA 75
Yesu agaragaza aho ibyishimo bituruka
Yesu yabwiye abamunengaga iby’“urutoki rw’Imana” n’ukuntu “Ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo.” Nanone yagaragaje uko abantu babona ibyishimo nyakuri.
IGICE CYA 76
Yesu asangira n’Umufarisayo
Yesu yashyize ahabona uburyarya bw’Abafarisayo n’abanditsi. Ni iyihe mitwaro iremereye bikorezaga abantu?
IGICE CYA 77
Yesu atanga inama ku bihereranye n’ubutunzi
Yesu yaciye umugani w’umugabo w’umukire wubatse ibigega binini. Ni iyihe nama yasubiyemo igaragaza akaga ko kwiruka inyuma y’ubutunzi?
IGICE CYA 78
Muhore mwiteguye, igisonga cyizerwa
Yesu yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka y’abigishwa be. Igisonga cyari kugira uruhe ruhare mu mibereho yabo myiza yo mu buryo bw’umwuka? Kuki inama yo guhora cyiteguye ari iy’ingenzi cyane?
IGICE CYA 79
Impamvu irimbuka ryari ribategereje
Yesu yavuze ko abantu yarimo agerageza gufasha bashoboraga kurimbuka iyo batihana. Ese bari kwemera isomo ry’ingenzi Yesu yageregezaga kubigisha ku birebana n’uko Imana yababonaga?
IGICE CYA 80
Umwungeri mwiza n’ingo z’intama
Ubucuti buba hagati y’umwungeri n’intama bugaragaza neza uko Yesu afata abigishwa be. Ese bazemera inyigisho ze kandi bakurikize ubuyobozi bwe?
IGICE CYA 81
Ni umwe na Se ariko si Imana
Bamwe mu banengaga Yesu bamushinjaga ko yigereranyaga n’Imana. Ni mu buhe buryo yanyomoje ibyo birego byabo by’ibinyoma abigiranye ubwenge?