IGICE CYA 109
Yamagana Abayobozi b’idini bamurwanyaga
MATAYO 22:41–23:24 MARIKO 12:35-40 LUKA 20:41-47
-
KRISTO NI MWENE NDE?
-
YESU ASHYIRA AHABONA UBURYARYA BW’ABAMURWANYAGA
Abayobozi b’idini barwanyaga Yesu bananiwe kumutesha agaciro cyangwa kumugusha mu mutego ngo bamushyikirize Abaroma (Luka 20:20). Ubwo Yesu yari mu rusengero ku itariki ya 11 Nisani, yarabahindukiranye ashyira ahabona kamere nyakuri yabo. Yarababajije ati “ibya Kristo mubitekerezaho iki? Ni mwene nde” (Matayo 22:42)? Byari bizwi hose ko Kristo, cyangwa Mesiya yari gukomoka mu muryango wa Dawidi. Kandi koko bashubije ko ari mwene Dawidi.—Matayo 9:27; 12:23; Yohana 7:42.
Yesu yarababajije ati “none se bishoboka bite kuba Dawidi yarahumekewe n’umwuka akamwita ‘Umwami’ agira ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe” ’? None se niba Dawidi amwita ‘Umwami’ we, bishoboka bite ko yaba n’umwana we?”—Matayo 22:43-45.
Abafarisayo baracecetse, kuko bo bari biteze umuntu ukomoka kuri Dawidi washoboraga kubabohora ku ngoyi y’ubutegetsi bw’Abaroma. Ariko Yesu yahereye ku magambo ya Dawidi yanditswe muri Zaburi ya 110:1, 2, agaragaza ko Mesiya yarutaga kure umutegetsi w’umuntu. Ni Umwami wa Dawidi, kandi namara kwicara iburyo bw’Imana, azakoresha ububasha bwe. Igisubizo cya Yesu cyacecekesheje abamurwanyaga.
Abigishwa n’abandi benshi bari bateze amatwi. Noneho Yesu ababwira ko bagomba kwirinda abanditsi n’Abafarisayo. Abo bagabo bari “bicaye ku ntebe ya Mose” kugira ngo bigishe Amategeko y’Imana. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ibintu byose bababwira mujye mubikora kandi mubikurikize, ariko ntimugakore nk’ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora.”—Matayo 23:2, 3.
Hanyuma Yesu yatanze ingero zigaragaza uburyarya bwabo, agira ati “udusanduku turimo imirongo y’ibyanditswe bambara kugira ngo tubarinde baratwagura.” Hari Abayahudi bambaraga mu ruhanga cyangwa ku kuboko udusanduku duto turimo imirongo migufi yo mu Mategeko. Abafarisayo bo bagiraga udusanduku tunini kugira ngo bagaragaze ko barusha abandi kurwanira ishyaka Amategeko. Nanone, ‘inshunda z’imyenda yabo bazigiraga ndende.’ Abisirayeli bategekwaga gutera inshunda ku myenda yabo, ariko Abafarisayo bo izabo bazigiraga ndende cyane kurusha uko abandi babigenzaga (Kubara 15:38-40). Ibyo byose babikoreraga “kugira ngo abantu babarebe.”—Matayo 23:5.
Abigishwa ba Yesu na bo bashoboraga kugwa mu mutego wo gushaka kuba abantu bakomeye. Ni yo mpamvu yabagiriye inama ati “mwe ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, naho mwebwe mwese mukaba abavandimwe. Ntimukagire uwo mwita ‘data’ hano ku isi, kuko So ari umwe, akaba ari mu ijuru. Nanone ntimuzitwe ‘abayobozi,’ kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo.” None se abigishwa bagombaga kwitwara bate? Yesu yarababwiye ati “ahubwo ukomeye muri mwe azabe umukozi wanyu. Uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Matayo 23:8-12.
Hanyuma, Yesu yarondoye ibyago byari kuzagera ku banditsi n’Abafarisayo bari indyarya, agira ati “muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga imiryango y’ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira: ari mwe ubwanyu ntimwinjira, n’abashaka kwinjira ntimubemerera.”—Matayo 23:13.
Yesu yaciriyeho iteka Abafarisayo kubera ko batahaga agaciro ibitekerezo bya Yehova, nk’uko byagaragazwaga n’amategeko bashyiragaho uko bishakiye. Urugero, baravugaga bati “umuntu narahira urusengero nta cyo bitwaye. Ariko nihagira urahira zahabu yo mu rusengero, azaba agomba kubahiriza indahiro ye.” Nguko uko bagaragazaga ko bari impumyi, kuko bahaga agaciro cyane zahabu yo mu rusengero kuruta agaciro urwo rusengero Matayo 23:16, 23; Luka 11:42.
rwari rufite muri gahunda yo kuyoboka Yehova. Nanone ‘birengagizaga ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka.’—Yesu yise abo Bafarisayo ‘abarandasi bahumye, baminina umubu ariko ingamiya bakayimira bunguri’ (Matayo 23:24)! Bamininaga umubu muri divayi yabo kubera ko ako gasimba kabonwaga ko gahumanye. Ariko ukuntu birengagizaga ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, byari bimeze nko kumira ingamiya bunguri, na yo yari ihumanye kandi ari nini kurushaho.—Abalewi 11:4, 21-24.