Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

DAYRELL SHARP | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Ntidusubira inyuma kubera ko Imana idukomeza

Ntidusubira inyuma kubera ko Imana idukomeza

“Yewe, ntazabishobora, n’ukwezi kumwe ntazakurangiza!” Ayo ni amagambo bamwe mu bavandimwe bo mu itorero bavuze, igihe nuzuzaga fomu yo kuba umupayiniya w’umufasha. Icyo gihe hari mu mwaka wa 1956. Nari mfite imyaka 16. Hari hashize imyaka ine mbatijwe, ariko nabikoze kubera ko hari umuvandimwe nakundaga wari wabinsabye. Muri iyo myaka, abasaza ntibabanzaga gusuzuma niba umuntu yujuje ibisabwa ku buryo yabatizwa.

 Ubwo rero abo bavandimwe bari bafite impamvu zumvikana zo kwibaza niba nzashobora gukora ubupayiniya. Icyo gihe nta ntego nari mfite yo gukorera Yehova. Sinakundaga umurimo wo kubwiriza kandi hari n’igihe nasengaga ngo imvura igwe ku cyumweru, maze nigumire mu rugo singe kubwiriza. N’iyo najyaga kubwiriza natangaga amagazeti yonyine, nta na rimwe nakoreshaga Bibiliya nganira n’abantu. Mama yabanzaga kumpa amafaranga kugira ngo nemere gusoma Bibiliya mu materaniro. Sinakundaga kwiyigisha kandi nta ntego nari mfite zo gukorera Yehova.

 Mu mpeshyi yo muri uwo mwaka habaye ikoraniro ry’intara (ubu risigaye ryitwa ikoraniro ry’iminsi itatu) ribera mu mugi wa Cardiff, muri Pays de Galles. Iryo koraniro ryahinduye ubuzima bwange. Umwe mu batanze disikuru yabajije ibibazo byamfashije gutekereza. Yabajije abari bamuteze amatwi ati: “Ese wiyeguriye Yehova kandi urabatizwa?” Naribwiye nti:‘Yego.’ “Ese wasezeranyije Yehova ko uzamukorera n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose?” Narongeye nti: ‘Yego.’ “Ese hari ibibazo by’uburwayi cyangwa se inshingano z’umuryango ufite ku buryo bitagukundira gukora ubupayiniya?” Narashubije nti: ‘oya.’ “Ese hari impamvu yatuma utaba umupayiniya?” ‘ntayo.’ “Niba usanze nta mpamvu ufite ituma utaba umupayiniya, kuki utamuba?”

 Ako kanya nahise mera nk’ukangutse, nuko mpindura uko nabonaga ibintu. Naribwiye nti: “Niba ntubahiriza isezerano nagiranye na Yehova, igihe namwiyeguriraga ryo kumukorera n’ubugingo bwange bwose, ndimo gutakaza igihe.” Naratekereje nti: “Niba niteze ko Yehova azasohoza amasezerano ye, nange ngomba guhigura umuhigo namuhigiye. Ubwo rero, mu kwezi kwa cumi 1956, natangiye ubupayiniya bwo mu kiruhuko. Ubu busigaye bwitwa ubupayiniya bw’umufasha.

Mu mwaka wa 1959, noherejwe mu mugi wa Aberdeen kuba umupayiniya wa bwite

 Umwaka wakurikiyeho, nabaye umupayiniya w’igihe cyose, kandi nimukira mu itorero rifite ababwiriza 19. Nkigera muri iryo torero buri cyumweru natangaga disikuru. Hari abavandimwe bantoje bihanganye, maze bamfasha kunonosora ibyo navugaga muri disikuru n’uko nayitangaga. Nyuma y’imyaka ibiri, mu mwaka 1959, nabaye umupayiniya wa bwite nuko noherezwa mu mugi wa Aberdeen, mu majyaruguru ya Ekose. Nyuma y’amezi make natumiwe kujya gukora kuri Beteli y’i Londres. Namaze imyaka irindwi nkorera mu icapiro.

 Nakundaga ubuzima bwo kuri Beteli ariko nyuma, natangiye gukumbura gukorera umurimo mu ifasi. Nari nkiri muto, mfite amagara mazima kandi nifuzaga ko Yehova yankoresha aho ari ho hose. Ubwo rero mu kwezi kwa kane 1965, nujuje fomu yo kwiga ishuri rya Gileyadi ryahuguraga abantu ngo bazabe abamisiyonari.

 Muri uwo mwaka nge n’umuvandimwe twabanaga kuri beteli, twafashe umwanzuro wo kujya i Berlin, mu Budage mu ikoraniro ry’iminsi itatu no kureba urukuta rw’i Berlin rwari rumaze imyaka mike rwubatswe.

 Mu gihe k’ikoraniro, twabonye uburyo bwo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, najyanye na mushiki wacu witwa Susanne Bandrock. Nyuma naje gushakana na we mu mwaka wa 1966. Hashize imyaka ibiri twatumiwe kwiga ishuri rya 47 rya Gileyadi. Uwo wari umugisha rwose! Icyakora, amezi atanu ishuri ryamaze yarihuse cyane. Twoherejwe muri Zayire, ubu yitwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Twumvise tubabaye! Icyo gihugu nta bintu byinshi twari tukiziho. Twari duhangayitse ariko twemeye iyo nshingano, maze twiringira ko Yehova azadufasha.

Mu mwaka wa 1969, nge na Susanne duhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya Gileyadi

 Nyuma y’amasaha menshi twamaze mu ndege, twageze mu mugi muto bacukuragamo amabuye y’agaciro witwa Kolwezi. Twibazaga impamvu nta bavandimwe baje kutwakira. Icyakora, nyuma twaje kumenya ko ubutumwa twoherereje abavandimwe buvuga ko tuzahagera nyuma y’iminsi ibiri bwahageze natwe tuhageze. Umuyobozi wo ku kibuga k’indege yaratwegereye maze atuvugisha mu Gifaransa kandi urwo rurimi ntitwari turuzi. Umugore wari uri imbere yacu, yarahindukiye maze aradusemurira. Aratubwira ati: “Bagiye kubafunga.”

 Uwo muyobozi wari wadufashe, yahise ategeka umugabo kudutwara mu kamodoka ke kari gashaje. Nge, Susanne, nyiri modoka n’uwo muyobozi twitsindagiye muri ako kamodoka. Kubona ako kamodoka kari kanze gufungika kameze nk’ifi yamize imitwaro yacu, kari mu muhanda urimo ibinogo, byari bimeze nka firimi ishekeje.

 Batujyanye ku nzu yabagamo abamisiyonari. Nubwo tutari tuzi aho iherereye uwo muyobozi yarahatugejeje. Nta muntu wari uhari kandi igipangu cyari gifunze. Abamisiyonari bari baragiye mu makoraniro mpuzamahanga no mu biruhuko. Igihe twari duhagaze ku zuba ryinshi twibazaga uko biri butugendekere. Amaherezo haje umuvandimwe wo muri ako gace, akimara kutubona yaramwenyuye, twumva turishimye. Yari aziranye n’uwo muyobozi wifuzaga ko tumuha amafaranga. Bamaze umwanya uwo muvandimwe amusobanurira ibyacu, maze uwo muyobozi aragenda. Nuko twinjira mu rugo.

Ku nzu y’abamisiyonari muri Zayire turi kumwe n’umuvandimwe Nathan H. Knorr igihe yari yadusuye mu mwaka 1971

Nticyari igihe cyo gusubira inyuma

 Twaje kwibonera ko twabanaga n’abantu bishimye, bagira urukundo kandi bihanganiye ibintu byinshi. Ikibabaje n’uko mu myaka icumi yari ishize habaye imyigaragambyo no kwigomeka ku butegetsi, byatumye mu gihugu haba urugomo rwinshi. Nanone mu mwaka wa 1971, Abahamya ba Yehova bambuwe ubuzima gatozi. Twatangiye kwibaza uko tuzabyitwaramo.

 Icyo cyari igihe cyo kwiyemeza kudasubira inyuma kandi abavandimwe na bashiki bacu babigenje batyo nubwo bari bahanganye n’iterabwoba rikomeye ryashoboraga gutuma bivanga muri poritike. Muri ryo harimo kwambara umudari w’ishyaka cyangwa kugira ikarita y’ishyaka. Kutambara umudari byasobanuraga ko nta serivisi ya leta wahabwa kandi abaporisi n’abasirikare babaga bashobora kugukubitira ubusa. Abavandimwe batakaje akazi kandi abanyeshuri birukanwa ku mashuri. Abandi babarirwa mu magana barafunzwe. Ibyo bihe byari bikomeye. Nubwo byari bimeze gutyo, Abahamya bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza, bafite ubutwari.

Twari dukeneye kwihangana

 Muri iyo myaka, nge na Susanne twamaraga igihe tugenda mu biturage dusura amatorero. Ubuzima bwo mu biturage bwari bwihariye kandi twahuraga n’ibibazo bitandukanye. Utuzu twaho twabaga ari duto ku buryo kubona aho uryama byaba ari ikibazo. Sinabara inshuro nakubise umutwe ku rugi kuko imiryango yabaga ari mito cyane. Twogaga amazi twavomye ku masoko cyangwa mu migezi. Nijoro twasomaga dukoresheje buji. Twatekeshaga amakara. Icyakora twarabimenyereye, tubona ko ubwo ari bwo buzima bw’umumisiyonari. Twumvaga dushimishijwe no gukora byinshi mu murimo wa Yehova, kuko ari byo byari byaratuzanye.

 Kubana n’imiryango y’abavandimwe bo muri ako gace byadufashije guha agaciro ibintu mbere twabonaga ko byoroheje, urugero ibyokurya, amazi, imyambaro n’aho kuba (1 Timoteyo 6:8). Twiboneye ko ibindi byose ari inyongera. Ibyo ntituzigera tubyibagirwa.

 Nubwo tutahuye n’ibigeragezo nk’ibyo intumwa Pawulo yahuye na byo, ingendo twakoraga zatubereye ikigeragezo. Twanyuraga mu mihanda yangiritse cyane cyangwa wagira ngo ntiyigeze inabaho. Nanone iyo twagendaga mu mihanda irimo ibitare imodoka yacu yaricugusaga cyane. Hari n’igihe imodoka yafatwaga mu mucanga mwinshi. Mu gihe k’imvura twasayaga mu cyondo gifata nka kore. Hari igihe twakoze urugendo rw’umunsi wose, ariko twagenze ibirometero 70 byonyine, kandi imodoka yacu yasaye inshuro 12.

Inshuro nyinshi twakoraga ingendo mu mihanda mibi

 Icyakora nta gihe twumvaga turushijeho kwegera Yehova, nk’igihe twabaga dukorera umurimo mu mimerere igoye mu bice by’icyaro. Twize ko Yehova ashobora kudufasha tukihangana nubwo twaba duhanganye n’ibiduca intege. Ubusanzwe Susanne ntakunda gutembera, icyakora ahantu hose twakoreye umurimo ntiyigeze ahinubira. Iyo twibutse ibyo bihe bituma twishima, tukibuka imigisha twabonye kandi byatwigishije byinshi.

 Mu myaka twamaze muri Zayire, nafunzwe inshuro nyinshi. Rimwe bambeshyeye ko nshuruza diyama mu buryo butemewe n’amategeko. Nta gushidikanya, ko byaduhangayikishije ariko twaribwiye tuti: “Niba Yehova yifuza ko dukora umurimo we azaduha imbaraga, kandi yarabikoze.”

Dukomeza umurimo wacu

 Mu mwaka wa 1981, twatumiwe kujya gukorera ku biro by’ishami biri i Kinshasa. Hari hashize umwaka twongeye guhabwa ubuzima gatozi. Abavandimwe babonye ikibanza cyo kubakamo amazu y’ibiro by’ishami binini. Ariko mu buryo butunguranye muri Werurwe 1986, perezida yasinye iteka rihagarika umurimo w’Abahamya ba Yehova. Ubwubatsi bwarahagaze kandi nyuma y’igihe abamisiyonari benshi bavuye mu gihugu.

Twamaze imyaka mike dukorera ku biro by’ishami byo muri Zayire

 Twe twahamaze igihe runaka. Twakoraga ibishoboka byose tukabwiriza nubwo twari tuzi ko hari abantu batugenzura. Nubwo twagiraga amakenga, hari igihe nafashwe ndimo kwigisha umuntu Bibiliya baramfunga. Banshyize mu cyumba kimeze nk’ubuvumo cyari cyuzuyemo izindi mfungwa. Hari hashyushye, hanuka, hijimye, hafunganye kandi urumuri n’umwuka byahageraga binyuze mu kenge gato ko mu rukuta. Zimwe mu mfungwa zanjyanye ku yindi mfungwa yari izihagarariye, maze irambwira ngo: “Ririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyacu!” Naramushubije nti: “Ntayo nzi.” Yarongeye ati: “Ririmba iyo mu gihugu cyawe!” Na bwo naramubwiye nti: “Na yo ntayo nzi.” Yampanishije guhagarara mpobeye urukuta mu gihe kingana n’iminota 45. Amaherezo abavandimwe bo muri ako gace basabye ko mfungurwa.

Mu mwaka wa 1987, hashize igihe gito tugeze ku biro by’ishami bya Zambiya

 Ibintu byakomeje kuzamba mu gihugu, icyakora nyuma y’igihe twoherejwe gukorera umurimo muri Zambiya. Igihe twambukaga umupaka twumvaga tubabaye ariko nanone twumva turuhutse. Twatekerezaga ku myaka 18 twamaranye n’abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’abamisiyonari b’indahemuka. Nubwo hari igihe ibintu byabaga bitatworoheye, Yehova yaduhaye umugisha. Twiboneye ko Yehova yari kumwe natwe igihe cyose. Twize Igiswahili n’Igifaransa, Susanne we yize n’i Lingala. Twishimiye ko twafashije abantu barenga 130 bakabatizwa. Nanone dushimishwa n’uko umurimo twakoze wari kuzafasha abandi bantu benshi nyuma y’aho bakamenya ukuri. Kandi nyuma y’igihe abantu benshi bamenye ukuri. Mu mwaka wa 1993, Urukiko rw’Ikirenga rwakuyeho iteka ryaciwe mu mwaka wa 1986 ryahagarikaga umurimo wacu. Ubu muri Kongo hari ababwiriza barenga 240 000.

 Igihe twageraga muri Zambiya twifatanyije mu mirimo yo kubaka ibiro by’ishami bishya nyuma yaho byaje no kwagurwa. Ubu hari ababwiriza bakubye inshuro eshatu abari bahari igihe twahageraga mu mwaka wa 1987.

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza amazu y’ibiro by’ishami byo muri Zambiya

 None se, byagendekeye bite umuvandimwe ukiri muto wasaga n’utamara ukwezi kumwe mu murimo w’ubupayiniya? Maze imyaka 65 mu murimo w’igihe cyose wihariye, Yehova yampaye umugisha kandi umugore wange nkunda Susanne aranshyigikira. Narasogongeye nibonera ukuntu Yehova ari mwiza.—Zaburi 34:8.

 Tuzi ko turi abantu basanzwe, icyakora twagerageje gukora ibishoboka byose ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka duhigura umuhigo twamuhigiye, igihe twamwiyeguriraga. Twiringira ko Yehova azakomeza kudufasha kugira ngo ‘tudasubira inyuma’ ahubwo dukomeze kugira ukwizera “kugira ngo turokore ubugingo.”—Abaheburayo 10:39.

Nge na Susanne turacyakorera ku biro by’ishami byo muri Zambiya

 Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Dayrell na Susanne Sharp: Twasezeranyije Yehova kumukorera n’umutima wacu wose.