Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amadini akwiriye kwivanga muri poritike?

Ese amadini akwiriye kwivanga muri poritike?

 Hirya no hino ku isi, hari abantu benshi bavuga ko ari abigishwa ba Kristo nyamara bivanga muri poritike. Bamwe bashyigikira abakandida runaka cyangwa amashyaka ya poritike kugira ngo bamenyekanishe imyizerere n’amahame yabo. Ku rundi ruhande abanyaporitike nabo bifashisha ibibazo abantu bahura na byo bitewe no kutubahiriza indangagaciro n’umuco kugira ngo bigarurire abanyamadini. Ni ibisanzwe ko abayobozi b’amadini biyamamariza imyanya y’ubuyobozi muri leta. Kandi mu bihugu bimwe na bimwe leta ishobora kwitirirwa idini runaka.

 Ubitekerezaho iki? Ese abigishwa ba Yesu bakwiriye kujya muri poritike? Nusuzuma urugero Yesu yadusigiye uzabona ibisubizo by’ibyo bibazo. Yaravuze ati: “Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora” (Yohana 13:15). Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye mu bijyanye na poritike?

Ese Yesu yivangaga muri poritike?

 Oya. Yesu ntiyigeze yivanga muri poritike.

 Yesu ntiyigeze ashaka kuba umunyaporitike. Igihe Satani yashakaga kumuha “ubwami bwose bwo ku isi” ntiyigeze abyemera (Matayo 4:8-10). a Nanone hari igihe abantu bashatse kugira Yesu umuyobozi wabo bitewe n’uko babonaga ko yavamo umuyobozi mwiza. Bibiliya igira iti: “Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava asubira ku musozi ari wenyine” (Yohana 6:15). Yesu yanze ibyo abantu bashakaga ko akora, ntiyivanga muri poritike.

 Yesu ntiyigeze yivanga mu bibazo bya poritike. Urugero, mu gihe ke Abayahudi binubiraga kwishyura imisoro abategetsi b’Abaroma babakaga kuko bumvaga bidakwiriye. Igihe bashakaga ko agira icyo abivugaho yirinze kujya nabo impaka ku bijyanye no kuba iyo misoro yari ikwiriye cyangwa idakwiriye. Yarababwiye ati: “Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Mariko 12:13-17). Yirinze kugira aho abogamira ariko ababwira ko imisoro isabwa n’abayobozi b’Abaroma bahagarariye Kayisari igomba gutangwa. Icyakora, yanagaragaje ko kumvira abayobozi bifite aho bigarukira. Umuntu ntagomba guha leta ibyo agomba Imana urugero nko kuyisenga no kuyiyegurira.—Matayo 4:10; 22:37, 38.

 Yesu yashyigikiraga ubutegetsi bwo mu ijuru ni ukuvuga Ubwami bw’Imana. (Luka 4:43) Ntiyigeze yivanga muri poritike kuko yari azi ko Ubwami bw’Imana ari bwo butegetsi bwonyine buzakora ibyo Imana ishaka ku isi. (Matayo 6:10) Yari azi ko Ubwami bw’Imana budashobora gukorana n’ubutegetsi bw’abantu ahubwo ko bwari kubusimbura.—Daniyeli 2:44.

Ese Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bivangaga muri poritike?

 Oya. Abigishwa ba Yesu bumviye itegeko rye rigira riti: ‘Ntimuri ab’isi’ (Yohana 15:19). Biganye urugero yabasigiye birinda kwivanga muri poritike (Yohana 17:16; 18:36). Aho ugira ngo bivange muri poritike bibanze ku murimo Yesu yabasigiye ni ukuvuga kubwiriza no kwigisha abandi iby’Ubwami bw’Imana.—Matayo 28:18-20; Ibyakozwe 10:42.

 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bashyiraga mu mwanya wa mbere ibyo kumvira Imana mu mibereho yabo, ariko nanone bakazirikana ko bagomba kubaha abayobozi bo mu nzego za leta (Ibyakozwe 5:29; 1 Petero 2:13, 17). Bumviraga amategeko kandi bakishyura imisoro (Abaroma13:1, 7). Nubwo bativangaga muri poritike bakoreshaga uburenganzira bahabwaga n’amategeko n’ibindi bintu bahabwaga n’abayobozi.—Ibyakozwe 25:10, 11; Abafilipi 1:7.

Abakristo bo muri iki gihe nabo ntibivanga muri poritike

 Bibiliya yerekana neza ko yaba Yesu cyangwa abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere, nta ntumwe muri bo wivanze uri poritike. Ibyo bituma Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi na bo birinda kwivanga muri poritike. Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bibanda ku murimo Yesu yabasigiye ni ukuvuga kubwiriza no kwigisha abandi iby’Ubwami bw’Imana.”—Matayo 24:14.

a Igihe Yesu yangaga ibyo Satani yari amusabye, ntiyigeze ahakana ko Satani yari abifitiye uburenganzira. Ahubwo nyuma yaho, yaje kuvuga ko satani ari “umutware w’isi”—Yohana 14:30