Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Marek M. Berezowski/Anadolu Agency via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Intambara yo muri Ukraine igiye gutangira umwaka wa kabiri—Ni ibihe byiringiro Bibiliya itanga?

Intambara yo muri Ukraine igiye gutangira umwaka wa kabiri—Ni ibihe byiringiro Bibiliya itanga?

 Ku wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, intambara yo muri Ukraine izaba imaze umwaka itangiye. Hari raporo zivuga ko iyo ntambara imaze guhitana cyangwa gukomerekeramo abasirikare ba Ukraine n’u Burusiya bagera ku 300.000 kandi ko imaze guhitana abasivili bagera ku 30.000. Icyakora iyo mibare ishobora kuba irenga.

 Ikibabaje ni uko nta cyizere cy’uko iyi ntambara izarangira vuba.

  •   “Kuva abasirikare b’u Burusiya bakwinjira muri Ukraine nta kimenyetso kigaragaza ko iyi ntambara izarangira vuba. Uko bigaragara buri ruhande rwumva ko ari rwo ruzatsinda, kandi nanone uko bigaragara impande zombi ntiziteguye imishyikirano.”— Byavuzwe na NPR (National Public Radio), ku itariki ya 19 Gashyantare 2023.

 Abantu benshi bahangayikishijwe cyane n’imibabaro n’agahinda byatejwe n’iyi ntambara ndetse n’izindi ziba hirya no hino ku isi. Ni ibihe byiringiro Bibiliya itanga? Ese intambara zizigera zirangira?

Intambara izahagarika burundu izindi ntambara

 Bibiliya ivuga iby’intambara izarokora abantu aho kubarimbura. Iyo ntambara yitwa Harimagedoni kandi ivugwaho kuba ari ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ (Ibyahishuwe 16:14, 16). Imana izakoresha iyo ntambara ikureho ubutegetsi bwose bw’abantu bwagiye buteza intambara nyinshi zigahitana abantu. Kugira ngo umenye uko Harimagedoni izazana amahoro y’iteka, soma ingingo zikurikira: