Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ismail Sen/Anadolu Agency via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Umutingito ukaze wibasiye Turukiya na Siriya—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Umutingito ukaze wibasiye Turukiya na Siriya—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ku wa Mbere, tariki ya 6 Gashyantare 2023, umutingito ukaze wibasiye Turukiya na Siriya.

  •   “Ku wa Mbere, umutingito ukaze wahitanye abantu barenga 3.700 bo mu bice byinshi byo muri Turukiya no majyaruguru y’iburasirazuba bwa Siriya. Uwo mutingito wabaye mu gihe hari ubukonje bwinshi cyane, ku buryo bwabereye ikibazo abakomerekejwe n’umutingito n’abo amazu yabo yasenyutse. Nanone bwatumye ibintu birushaho kuzamba, kuko gushakisha abarokotse bitoroshye.”—Byavuzwe na Reuters, ku itariki ya 6 Gashyantare 2023.

 Kumva amakuru nk’ayo birababaje cyane. Mu bihe nk’ibi, dushakira ihumure kuri Yehova we “Mana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3). Atanga “ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Abaroma 15:4.

 Bibiliya idufasha kumenya:

  •   Ibintu byari byarahanuwe ku birebana n’imitingito.

  •   Aho twakura ibyiringiro n’ihumure.

  •   Uko Imana izavanaho imibabaro yose.

 Niba wifuza kumenya ibyo Bibiliya ivuga kuri izo ngingo zose, soma ingingo zikurikira:

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.