Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Batanze ibyiza kurusha ibindi

Batanze ibyiza kurusha ibindi

 Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangiraga mu mwaka wa 1945 uduce twinshi two mu Budage twasigaye ari amatongo. Imigi yari yarasenyutse, amashuri yarasahuwe, ibitaro byarangiritse kandi ahantu hose hari ibisasu bitaturitse. Ikindi kandi ibyokurya byari byarabuze, bityo bigahenda cyane. Urugero abantu bagurishaga ibyokurya mu buryo butemewe n’amategeko, garama 500 y’amavuta bazigurishaga amafaranga angana n’ayo wakorera mu byumweru 6.

 Bamwe mu bagezweho n’ingaruka z’intambara, harimo Abahamya ba Yehova babarirwa mu magana, bari baramaze imyaka myinshi muri za gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bazira ukwizera kwabo. Igihe bafungurwaga mu mwaka wa 1945, bari basigaranye imyenda y’imfungwa bari bambaye gusa. Abandi bo bari baratakaje ibyo bari batunze byose, hari n’abari barazahajwe n’inzara ku buryo bikubitaga hasi bari mu materaniro.

Abahamya bo mu bindi bihugu bahise bagira icyo bakora

 Abahamya ba Yehova bo mu bindi bice by’isi bahise batanga ibyokurya n’imyenda. Abavandimwe bo ku kicaro gikuru muri Amerika basabye ibiro by’ishami byo mu Busuwisi biri mu murwa mukuru i Bern, gufasha abavandimwe bo mu Budage. Umuvandimwe Nathan H. Knorr, wari uhagarariye ikicaro gikuru, yasuye u Burayi kugira ngo ayobore kandi yihutishe ibikorwa by’ubutabazi.

Umuvandimwe Nathan H. Knorr atanga disikuru mu mugi wa Wiesbaden mu Budage, mu mwaka wa 1947. Ahagana hejuru ku rukuta hari isomo ry’umwaka mu Kidage rifite umutwe uvuga ngo: “Nimusingize Yehova, mwa mahanga yose mwe.”

 Abahamya bo mu Busuwisi batanze ibyokurya, imyambaro ndetse n’amafaranga. Izo mpano zabanzaga koherezwa i Bern, iyo zahageraga barazirobanuraga maze bakazipakira neza, ubundi bakazohereza mu Budage. Abahamya bo mu bindi bihugu, urugero nka Suwede, Kanada na Amerika na bo bagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi. Ibyo bikorwa by’ubutabazi byafashije abagaragu ba Yehova bo mu Budage n’abo mu bindi bihugu byo mu Burayi no muri Aziya byari byarashegeshwe n’intambara.

Ibyagezweho biratangaje

 Mu gihe cy’amezi make, ibiro by’ishami byo mu Busuwisi byohereje impano zigizwe n’ikawa, amata, isukari, ibinyampeke, imbuto, imboga, inyama, amafi ndetse n’amafaranga.

 Ikindi kandi Abahamya bo mu Busuwisi bohereje toni 5 z’imyenda, harimo amakoti, imyenda y’abagore n’iya bagabo. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1946, wagize uti: “Abavandimwe bacu ntibatanze ibintu bibi cyangwa se byashaje ahubwo batanze ibyiza kurusha ibindi bari bafite. Nubwo byabasabye kwigomwa bimwe mu byo bari bafite, bishimiye gufasha abavandimwe babo bo mu Budage.”

 Abavandimwe bo mu Busuwisi ntibagarukiye aho ahubwo banatanze imiguru y’inkweto igera hafi ku 1000. Babanzaga kuzisuzuma ngo barebe niba ari nzima maze bakabona kuzohereza. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Wiesbaden mu Budage, babonye izo mpano bashimishijwe n’ukuntu zari nziza kandi ziri mu moko atandukanye. Umwe muri bo yaranditse ati: “Biragoye kubona iduka mu Budage rigurisha imyenda n’inkweto byiza cyane nk’ibi!”

 Imfashanyo zakomeje gutangwa kugeza muri Kanama 1948. Ugereranyije Abahamya ba Yehova bo mu Busuwisi boherereje abavandimwe babo bo mu Budage ibisanduku 444 birimo imfashanyo byapimaga toni 25. Nk’uko byavuzwe haruguru Abahamya bo mu Busuwisi si bo bonyine bagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi. Urebye bari muri amwe mu matsinda mato yatanze imfashanyo. Icyo gihe mu Busuwisi hari Abahamya 1 600 gusa.

‘Nimukundane’

 Yesu Kristo yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13: 34, 35). Urukundo ni rwo rutuma abagaragu ba Yehova batanga ibyiza cyane kurusha ibindi bafite aho gutanga ibibasagutse (2 Abakorinto 8:1-4). Ibaruwa yavuye i Zurich yavuze ko ‘abenshi mu bavandimwe bacu batari batunze ibintu byinshi ariko nabo bifuzaga kugira icyo bakora, batanze amakarita yabo yo guhaha n’amafaranga.’

 Abagaragu ba Yehova bo mu Budage bongeye kumererwa neza nyuma y’ibitotezo n’ubukene batewe n’intambara. Ibyo byatewe n’uko abavandimwe babo babahaye imfashanyo kandi bakabagaragariza urukundo nyakuri.

Abahamya ba Yehova ku biro by’ishami by’i Bern, mu Busuwisi, barimo batandukanya imyenda yahawe abavandimwe bo mu Budage

Ku biro by’ishami i Bern, ikamyo irimo ishyirwamo ibisanduku birimo imfashanyo

Ikamyo yanditsweho ngo “Gahunda y’Abahamya ba Yehova yo gutanga imfashanyo” yuzuyemo ibisanduku birimo ibintu

Ibisanduku birimo impano biri gushyirwa mu modoka maze bikoherezwa mu bice bitandukanye byo mu Budage