Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Ibisagutse biziba icyuho

Ibisagutse biziba icyuho

1 UKWAKIRA 2020

 Abahamya ba Yehova bakorera umurimo wo kubwiriza n’uw’ubutabazi mu bihugu bisaga 200. Ariko ibihugu 35 muri ibyo, ni byo byonyine bifite ababwiriza bashobora gutanga impano zishobora kwishyura amafaranga akenerwa mu murimo ukorerwa muri ibyo bihugu. Amafaranga akenerwa mu bihugu bidafite amikoro ava he?

 Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova igenzura ibyo abavandimwe bo hirya no hino ku isi bakeneye, kugira ngo babashe gusenga Yehova no gukora umurimo wo kubwiriza. Impano zikoreshwa neza hakurikijwe ibikenewe. Iyo hari ibiro by’ishami bibonye impano zirenze izo byari bikeneye, izisagutse zihabwa ibihugu bidafite amafaranga ahagije. Iyo gahunda ikurikiza ikitegererezo cy’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bafashaga bagenzi babo binyuze mu “iringaniza” (2 Abakorinto 8:14). Bakoreshaga ibibasagutse bagasaranganya n’abandi Bakristo bafite bike.

 Abahamya bo mu bihugu bihabwa izo mpano biyumva bate? Urugero, muri Tanzaniya abaturage barenga kimwe cya kabiri batunzwe n’amafaranga atageze ku 2000 Rwf. Hari itorero rya Mafinga ryahawe impano zo gusana Inzu y’Ubwami. Iryo torero ryaranditse riti: “Kuva badusanira Inzu y’Ubwami umubare w’abaza mu materaniro wariyongereye cyane. Turashimira umuryango wacu hamwe n’abavandimwe bo hirya no hino ku isi, badufashije tukabona ahantu heza ho gusengera Yehova.”

 Hari abavandimwe bacu bo muri Siri Lanka babuze ibyokurya kubera iki cyorezo cya koronavirusi. Bamwe muri bo ni Imara Fernando n’umuhungu we, Enosh, bishimira ko izo mpano zatanzwe zatumye babona iby’ibanze bakeneye. Bakoze ikarita yo gushimira bandikaho bati: “Turashimira abavandimwe batugaragarije urukundo muri ibi bihe bikomeye. Twishimira kuba muri uyu muryango, kandi dukomeza gusenga Yehova tumusaba ko yafasha abavandimwe bacu bose muri iyi minsi ya nyuma.”

Imara na Enosh Fernando

 Abavandimwe na bashiki bacu, aho baba batuye hose baba biteguye gusangira n’abandi ibyo bafite. Urugero, Enosh yakoze agasanduku ashyiramo amafaranga kugira ngo na we abashe gufasha imiryango ikennye. Guadalupe Álvarez na we yashimiye abamufashije. Atuye mu gace ko muri Megizike gakennye cyane, aho abantu benshi babona amafaranga y’intica ntikize. Nyamara atanga impano akurikije ubushobozi bwe. Yaranditse ati: “Nshimira Yehova ko agira neza kandi akadukunda urukundo rudahemuka. Nzi neza ko impano ntanga ziziyongera ku zindi kandi zikagirira akamaro abavandimwe bakennye.”

 Ibiro by’amashami byohereza amafaranga mu bihugu bikennye bibikora byishimye. Anthony Carvalho wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Burezili yaravuze ati: “Twamaze imyaka myinshi ibindi bihugu bidufasha kwishyura amafaranga twabaga dukeneye. Kuba Abahamya bagenzi bacu baradufashije, byatumye umurimo ugenda neza. Icyakora ubu ibintu byarahindutse, natwe dusigaye dufasha abandi. Abavandimwe bacu bo muri Burezili bareba umurimo mu rwego rw’isi yose kandi bakareba n’icyo bakora ngo bawushyigikire.”

 Abahamya ba Yehova bakora iki ngo bafashe bagenzi babo bakennye? Si byiza ko bahita bohereza amafaranga ku biro by’ishami. Ahubwo bayashyira mu mpano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Ibyo babikora bakoresheje agasanduku ko mu itorero kanditseho ngo: “Umurimo ukorerwa ku isi hose” cyangwa urubuga rwa donate.mr1310.com. Izo mpano zose zirishimirwa.