IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Tuge dukomeza kwiringira Yehova mu gihe dukennye
Muri iyi minsi y’imperuka, duhura n’ibibazo byinshi kandi uko imperuka igenda yegereza, ni ko bizarushaho kwiyongera. Hari n’igihe dushobora kubura ibintu bimwe na bimwe dukenera mu buzima (Hk 3:16-18). None se, ni iki cyadufasha kurangwa n’ikizere mu gihe dukennye? Tugomba gukomeza kwiringira Yehova Imana yacu. Asezeranya abagaragu be ko azabitaho kandi akabafasha kubona ibyo bakeneye.—Zb 37:18, 19; Hb 13:5, 6.
Icyo wakora:
-
Jya usaba Yehova akuyobore, aguhe ubwenge kandi agufashe.—Zb 62:8
-
Jya wemera gukora akazi nubwo kaba atari keza nk’ako wari ufite mbere.—g-F 1/10 8-9, udusanduku
-
Komeza gukora ibintu bigufasha kuba inshuti ya Yehova. Jya usoma Bibiliya buri munsi kandi uge mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UBAKA UMURYANGO UKOMEYE: ‘UNYURWA N’IBYO UFITE,’” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ibihe bibazo imiryango imwe n’imwe ihura na byo?
-
Ni ikihe kintu k’ingenzi mu buzima?
-
Twakora iki ngo dufashe abantu bakennye?