Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ibintu byadufasha gukoresha neza igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose

Ibintu byadufasha gukoresha neza igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose

Ese wishimira gukoresha videwo n’ibibazo bituma umwigishwa avuga icyo atekereza, biri mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose? Naho se ahavuga ngo: “Uko bamwe babyumva,” “Icyo wakora” n’“Ahandi wabona ibisobanuro”? None se, ni ibihe bintu bindi biri muri icyo gitabo byagufasha mu gihe wigisha umuntu Bibiliya?—Mt 28:19, 20.

Videwo, inyandiko n’ibyafashwe amajwi: Niba wigisha umuntu Bibiliya ukoresheje igitabo gicapye, ni iki cyagufasha kubonera rimwe videwo zose, inyandiko n’ibyafashwe amajwi? Fata igikoresho cya eregitoronike, maze uhitemo igice kimwe wifuza muri bya bice bine bigize icyo gitabo. Nugikandaho, urahita ubona urutonde rw’amasomo yo muri icyo gice. Hasi y’urwo rutonde, uzabona ahanditse ngo: “Videwo, inyandiko n’ibyafashwe amajwi,” maze uhakande. (Reba ifoto ya 1.)

“Uburyo bw’ifoto”: Niba uri kwigisha umuntu Bibiliya kandi na we akaba afite igikoresho cya eregitoronike, hari igihe gukoresha “uburyo bw’ifoto” byagufasha. Wabigenza ute? Fungura isomo ukande hejuru ahantu hari utudomo dutatu iburyo, maze uhitemo “uburyo bw’ifoto.” Ibyo bizagufasha gukomeza kuzirikana isano ibyo murimo kwiga bifitanye n’umutwe w’iryo somo. Noneho nushaka kugaruka ku mwandiko, wareba hejuru kuri twa tudomo dutatu ugahitamo ahanditse ngo: “Umwandiko.”

“Ese nditeguye?”: Utwo dusanduku turi ahagana ku mpera y’igitabo, tugaragaza ibyo umuntu wifuza kubwirizanya n’abagize itorero no kubatizwa agomba kuba yujuje. (Reba ifoto ya 2.)

Ibisobanuro: Biba bigamije gusobanura ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi. Mu gitabo cya eregitoronike, ahagana ku mpera ya buri bisobanuro, uhabona linki ihita igusubiza ku isomo murimo kwiga. (Reba ifoto ya 2.)

Nubwo umuntu wigisha Bibiliya yagira amajyambere, akabatizwa mbere yo kurangiza igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, muge mukomeza kukiga mukirangize. Jya ukomeza ushyire kuri raporo igihe mwamaze mwiga, inshuro mwize kandi wandike ko wayoboye ikigisho cya Bibiliya, nubwo uwo mwigishwa yaba yarabatijwe. Nanone niba uwo mwajyanye yagiye atanga ibitekerezo mu gihe wigishaga uwo muntu Bibiliya, na we azandika igihe mwamaze mumwigisha