INDIRIMBO YA 156
Tugire ukwizera
1. Sinatinya intare
N’abanzi banjye bose.
Yehova andi hafi
sinzagir’ubwoba.
Mana nzi ko uzamfasha.
(INYIKIRIZO)
Ukwizera gutuma ntacogora.
Ukwizera gutuma ntatinya.
Yehov’arankomeza
simfite ubwoba.
Ari kumwe nanjye iteka.
Ndabyizera
2. Tuzi abantu benshi,
Bari indahemuka
kandi bakizera.
Bose bazazuka
babeho iteka ryose.
(INYIKIRIZO)
Ukwizera gutuma ntacogora.
Ukwizera gutuma ntatinya.
Yehov’arankomeza
Simfite ubwoba.
Ari kumwe nanjye iteka.
Ndabyizeye
(IKIRARO)
Ukwizera gutuma ntiheba.
Ukwizera kuramfasha.
Ukwizera
ni ko gutuma tunesha
Ibigeragezo byose.
3. Isi nshya iri hafi.
Ntiri kure yanjye,
mfasha nshikame.
Kuko nzi neza ko
Yehova ugiye kunesha.
(INYIKIRIZO)
Ukwizera gutuma ntacogora.
Ukwizera gutuma ntatinya.
Yehov’arankomeza
simfite ubwoba.
Ari kumwe nanjye iteka.
Ndabyizeye
Ndabyizeye.
(Reba nanone Heb. 11:1-40.)