INDIRIMBO YA 32
Korera Yehova
-
1. Twari twaraheze mu rujijo
Twiga ibinyoma by’amadini.
Mbega ukuntu twishimye cyane
Tucyumva iby’Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Korera Yehova; umwishimire.
Ntazakwibagirwa; gendana na we.
Bwiriza ukuri udacogora.
Ubwami bwa Yesu burategeka.
-
2. Dukorera Yehova twishimye
Tukabwiriza abantu bose.
Tubafashe guhitamo neza
Bakorere Yehova.
(INYIKIRIZO)
Korera Yehova; umwishimire.
Ntazakwibagirwa; gendana na we.
Bwiriza ukuri udacogora.
Ubwami bwa Yesu burategeka.
-
3. Twitinya ibitero by’Umwanzi.
Twiringire Umuremyi wacu.
Nubwo dufite abanzi benshi,
Ni we mbaraga zacu.
(INYIKIRIZO)
Korera Yehova; umwishimire.
Ntazakwibagirwa; gendana na we.
Bwiriza ukuri udacogora.
Ubwami bwa Yesu burategeka.
(Reba nanone Zab 94:14; Imig 3:5, 6; Heb 13:5.)