Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

URUBUGA RWA JW.ORG

Reba videwo kuri JW.ORG

Reba videwo kuri JW.ORG

Ushobora kureba videwo imwe cyangwa iziri mu kiciro kimwe zose. Hagarika, subiza inyuma cyangwa wihutishe.

 Gushaka videwo no kuyifungura

Jya ahanditse ngo ISOMERO > VIDEWO urebe videwo zose, harimo n’izafatiwe muri sitidiyo ya Tereviziyo ya JW.

Hitamo ikiciro cya videwo.

Muri buri kiciro, haba harimo ibindi byiciro bito. Kugira ngo ubone videwo zo muri icyo kiciro zose, kanda ku kambi kareba iburyo cyangwa ibumoso, cyangwa ukande ahanditse ngo Reba byose.

Ushobora kureba videwo cyangwa ukagira uwo uyoherereza ukoresheje bumwe muri ubu buryo:

  • Kanda ku kamenyetso ko Gufungura.

  • Kanda ku kamenyetso ko Kuvanaho kugira ngo ubike iyo videwo kuri mudasobwa cyangwa ku kindi gikoresho cyawe. (Ikitonderwa: Hari ibikoresho bimwe na bimwe bisaba ko umuntu aba afite indi porogaramu kugira ngo avaneho amafayiri. Niba warashyize porogaramu ya JW Library mu gikoresho cyawe, byaba byiza ari yo ukoresheje uvanaho videwo uzajya ureba utari kuri interineti.)

  • Kanda ahanditse ngo Yohereze kugira ngo urangire umuntu aho iherereye. Niba ushaka kumenya neza uko bikorwa, reba ingingo ivuga ngo: “Oherereza abandi ingingo, videwo cyangwa igitabo.”

  • Niba ushaka kureba iyo videwo mu rundi rurimi, hitamo ururimi wifuza mu gasanduku kari iruhande rwayo.

 Gufungura videwo zose ziri mu kiciro kimwe

Kanda ahanditse ngo Ntuzikurikiranye, kugira ngo urebe videwo zo mu kiciro iki n’iki zose.

Hari uburyo bubiri bwo kureba videwo zo mu kiciro kimwe:

  • Kanda ku kamenyetso kanditseho ngo Fungura byose kari iruhande rw’icyo kiciro cya videwo kugira ngo ufungure videwo zose zirimo.

  • Kanda ku kamenyetso kanditseho ngo Ntuzikurikiranye kari iruhande rw’ikiciro cya videwo, kugira ngo urebe videwo zose ziri muri icyo kiciro.

Ikitonderwa: Iyo videwo zose ziri mu kiciro zirangiye, videwo irahagarara.

 Kureba aho videwo igeze

Akamenyetso kagaragaza aho videwo igeze gatuma:

  • Wuzuza videwo muri ekara cyangwa ukayigira nto.

  • Uhagarika videwo.

  • Kongera gufungura videwo.

  • Gusubira inyuma cyangwa kujya imbere.

  • Kongera no kugabanya ubunini bw’ijwi. Ku bikoresho bigendanwa, ushobora gukoresha buto yabigenewe.

 Guhindura setingi za videwo

Kanda ku kamenyetso ka Setingi kugire ngo uhitemo rezorisiyo wifuza. (Ikitonderwa: Ibi ntibikorwa muri porogaramu zose zifungura interineti.)

Iyi mibare isobanura iki? Umubare munini usobanura ko ari videwo yo ku rwego rwo hejuru; kuyireba bisaba kuba ufite interineti yihuta cyane. Ukwiriye guhitamo rezorisiyo ikwiranye na interineti yawe, ubunini bwa ekara, utibagiwe n’amafaranga byagutwara.

Iyi mbonerahamwe igaragaza rezorisiyo za videwo:

Rezorisiyo

Ibisobanuro

240p

Videwo yo ku rwego rwo hasi. Ikwiranye n’ibikoresho bifite ekara ntoya.

360p

Videwo yo ku rwego ruciriritse. Ikwiranye n’ibikoresho bifite ekara ntoya.

480p

Videwo yo ku rwego ruringaniye. Ikwiranye za tabureti, mudasobwa na tereviziyo ziringaniye.

720p

Videwo yo ku rwego rwo hejuru (HD). Ikwiranye na ekara za mudasobwa zifite nibura rezorisiyo ya 1024 x 768 cyangwa tereviziyo zigaragaza amashusho yo ku rwego rwo hejuru (HDTV) zifite nibura rezorisiyo ya 1280 x 720.

Ese ni ngombwa guhindura rezorisiyo za videwo? Niba interineti yawe igenda gahoro cyangwa videwo ikaba igenda icikagurika cyangwa igahagarara, byaba byiza uhisemo rezorisiyo yo hasi. Hitamo videwo ikwiranye n’igikoresho ureberaho videwo. Nanone guhitamo videwo zo ku rwego rwo hasi, bigabanya umubare w’amafaranga agenda kuri interineti.

Kanda ku kamenyetso gatuma ubona amagambo yiyandika, kugira ngo ubone ibivugwa muri iyo videwo mu rurimi wahisemo.

Ikitonderwa: Amagambo yiyandika ntaboneka muri videwo zose.