JW LANGUAGE
Ibiri muri porogaramu ya JW Language
Yigisha indimi nyinshi
Muri izi ndimi 22, hitamo urwo uvuga cyangwa urwo wifuza kwigamo. Hitamo hagati y’icyarabu, ikibengali, igishinwa cy’igikanto(cy’umwimerere), igishinwa cy’ikimandari(cyoroheje), icyongereza, igifaransa, ikidage, igihindi, ikinyandoneziya, igitaliyani, ikiyapani, igikoreya, ikimalayi, ikinyamiyanimari, igiporutugali, ikirusiya, icyesipanyoli, igiswayire, igitagaloge, igitayilandi, igiturukiya n’ikiviyetinamu.
Yibanda ku byo dukenera mu murimo wo kubwiriza
Amagamo n’interuro byo muri porogaramu ya JW Language, ni ibyo dukunze gukoresha tubwiriza cyangwa twigisha, hamwe n’ibyo muri Bibiliya. Nanone iyi porogaramu iguha uburyo bwo kugereranya inkuru z’Ubwami zo mu rurimi rwawe n’izo mu rurimi wiga.
Uburyo butandukanye wakwigamo
Soma interuro cyangwa amagambo mu ururimi rwawe uyagereranya n’ururimi urimo wiga
Tega amatwi uko abene rurimi basoma ijambo, interuro cyangwa igitabo
Reba videwo dukoresha mu murimo mu rurimi urimo wiga
Iga ururimi ukoresheje amafoto
Itegereze uko ijambo rikoreshwa mu nteruro ukurikije ikibonezamvugo
Kora imyitozo mu gihe wiga
Reba: Hitamo icyo ibyo ubonye bisobanura
Huza: Hitamo ibintu bihuye
Umva: Hitamo icyo ibyo wumvise bisobanura
Udukarita: Genekereza uvuge icyo ibyo ubona bisobanura
Amasomo yafashwe amajwi: Umva ibivuzwe, ugende ubisubiramo
Garagaza ibyo wifuza kujya ubona vuba
Bika amafoto ukunda cyangwa ingingo ushaka kugeraho bitakugoye
Hinduranya uko wumva amajwi bitewe n’uko ushaka
Hindura inyuguti uko ushaka
Vanaho ibyo ushaka udakoresheje interineti
Vanaho videwo zifite rezorisiyo ntoya kugira ngo usige umwanya uhagije ku gikoresho cyawe
Inyuguti z’ikiromani
Amagambo n’interuro zo mu ndimi zandikwa zidakoresheje inyuguti z’ikiromani, na byo ubibona byanditse mu nyuguti z’ikiromani.
Ubufasha
Niba ugize ibibazo mu mikorere ya JW Language, uzuza fomu twashyize ku rubuga yo gusaba ubufasha, maze uyitwoherereze.