Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Gushyira Tereviziyo ya JW muri Amazon Fire TV

Gushyira Tereviziyo ya JW muri Amazon Fire TV

Niba ushaka kurebera Tereviziyo ya JW kuri Amazon Fire TV, bisaba ko ubanza kuyishyiramo. Kora ibi bikurikira:

 Tunganya Amazon Fire TV

Ibikoresho byawe bya Amazon Fire TV biba biri kumwe n’agatabo karimo amabwiriza y’uko bikoreshwa kandi ukaba ufite interineti. Iyo umaze gucomeka Amazon Fire TV kuri interineti, nta kindi kiba gisigaye uretse gukora ibyo bakubwira kuri ekara. Ushobora gusabwa kwandikisha igikoresho cyawe cya Amazon Fire TV ukoresheje konti yawe yo kuri Amazon, izina n’urufunguzo byawe.

Ikitonderwa: Bisaba ko uba ufite interineti.

Ushaka ibindi bisobanuro wareba videwo igaragaza uburyo bwo kwensitara Amazon Fire TV.

 Shyira Tereviziyo ya JW muri Amazon Fire TV

Jya ku ipaji ibanza ya Amazon Fire TV, ukore ibi bikurikira kugira ngo ushyiremo Tereviziyo ya JW:

  • Kanda kuri buto yo kuzamura no kumanura kuri terekomande ya Amazon Fire TV, kugeza aho uboneye akamenyetso ka Shakisha.

  • Kanda ahanditse ngo Select.

Aho ushakira ushobora kuzasangamo ibintu bitandukanye, urugero nka firimi, ibiganiro bya tereviziyo, porogaramu, imikino n’ibindi. Shakamo Tereviziyo ya JW. Andikamo jw broadcasting.

Numara kubona Tereviziyo ya JW mu rutonde rw’ibyabonetse, ukande kuri Select. Kanda ku kambi kareba iburyo kugeza ugeze kuri iyo porogaramu maze ukande kuri Select. Kanda ku kamenyetso kavuga ngo Get maze utangire kuyivana kuri interineti. Ibyo nibirangira buto ivuga ngo Get izahindukamo ijambo Open.

Ubu noneho kugira ngo urebe Tereviziyo ya JW, kanda kuri Open, cyangwa usubire ku ipaji ibanza ya Amazon Fire TV maze uyishakire munsi y’ahanditse ngo Apps. Reba mu kiciro kivuga ngo Your Apps Library.